friends
Urembye akareka kubaha Isumbabyose,Akwiriye kubabarirwa n'incuti ye.
Yobu agisabira bagenzi be, Uwiteka aherako aramwunamura amukiza ibyago bye, amuha ibihwanye n'ibyo yari afite kabiri.
Incuti zanjye zirankoba,Ariko ijisho ryanjye rirasuka amarira imbere y'Imana,
Nuko incuti za Yobu eshatu zumvise ibyo byago byose byamuteye ziraza, umwe aturutse iwe undi iwe. Elifazi w'Umutemani na Biludadi w'Umushuhi na Zofari w'Umunāmati, basezerana kujya kumuririra no kumuhumuriza.
Nk'uko nari meze mu minsi y'ubukwerere bwanjye,Imana ikingīra inama mu rugo rwanjye.
Indirimbo ya Dawidi y'Amazamuka.Dorere, erega ni byiza n'iby'igikundiro,Ko abavandimwe baturana bahuje!
Incuti zikundana ibihe byose,Kandi umuvandimwe avukira gukūra abandi mu makuba.
Ntukareke incuti yawe n'incuti ya so,Kandi ku munsi ugize amakuba ntukajye gutabaza mwene so,Umuturanyi uri hafi aruta umuvandimwe uri kure.
Umuntu ugoreka ukuri aba abiba intonganya,Kandi uneguranira mu byongorerano atandukanya incuti z'amagara.
Guhanirwa ku mugaragaro,Kuruta urukundo rudaseruka.

