hope
Mukunde Uwiteka mwa bakunzi be mwese mwe,Uwiteka arinda abanyamurava,Yitura byinshi ūkora iby'ubwibone.
Ibi ndabyibuka ngahinduka umutima,Ubwo najyanaga n'abantu benshi,Nkabajyana mu nzu y'Imana,Tugendana ijwi ry'ibyishimo n'ishimwe,Turi iteraniro riziririza umunsi mukuru.
Abanzi banjye bameze nk'inkota iri mu magufwa yanjye,Iyo banshinyagurira bakiriza umunsi bambaza bati“Imana yawe iri hehe?”
Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
Ni cyo gituma umutima wanjye unezerwa,Ubwiza bwanjye bukishima,Kandi n'umubiri wanjye uzagira amahoro.
Indirimbo y'Amazamuka.Abiringiye UwitekaBameze nk'umusozi wa Siyoni,Utabasha kunyeganyezwa,Ahubwo uhora uhamye iteka ryose.
Wibuke ijambo wasezeranije umugaragu wawe,Kuko wanyiringije.
“Bishyire ku Uwiteka amukize,Abimukuremo kuko amwishimira.”
Kuko abakora ibyaha bazarimburwa,Ariko abategereza Uwiteka ni bo bazaragwa igihugu.
Ntegereza Uwiteka,Umutima wanjye urategereza,Kandi ijambo rye ni ryo niringira.

