care

Kuko atari iyabo nkota yabahaye guhindūra igihugu,Kandi atari ukuboko kwabo kwabakijije.Ahubwo ni ikiganza cyawe cy'iburyo,N'ukuboko kwawe n'umucyo wo mu maso hawe,Kuko wabīshimiraga.

Zab 44 : 4

Maze Fesito abwira Agiripa ati “Mwami Agiripa, namwe mwese abo turi kumwe hano murareba uyu, uwo Abayuda bose bansabiraga i Yerusalemu n'ino, basakuza ngo ntagikwiriye kubaho.

Intu 25 : 24

Kandi igihe nzavuga iby'ishyanga n'iby'igihugu ngo mbashingishe intege kandi mbameze,

Yer 18 : 9

Maze Uwiteka arambaza ati “Yeremiya, ubonye iki?”Nti “Mbonye imbuto z'umutini, inziza ni nziza cyane, imbi ni mbi rwose, ndetse ntizaribwa kuko ari mbi cyane.”

Yer 24 : 3

“Dore ngiye gutumira abarobyi benshi, ni ko Uwiteka avuga, na bo bazabaroba. Hanyuma y'ibyo nzatumira abahigi benshi, bazabahiga ku musozi wose no ku gasozi kose, no mu masenga yo mu bitare.

Yer 16 : 16

Umutima urankubita,Intege zanjye zirashira,Amaso yanjye na yo ubwayo afite ibihuzenge.

Zab 38 : 11

1 Amateka 28 : 33

None usatse mu bintu byanjye byose, ubonye iki cyo mu byo mu rugo rwawe? Kizane hano ugishyire imbere ya bene wacu na bene wanyu, badukiranure.

Intang 31 : 37

Ibar 2 : 54

Iyo abe ari yo iba imirimo y'imiryango y'Abamerari, imirimo yabo yose yo mu ihema ry'ibonaniro. Bajye bayikoreshwa na Itamari mwene Aroni umutambyi.”

Ibar 4 : 33