hope
Ubwiringiro burerezwe butera umutima kurwara,Ariko iyo icyifujwe kibonetse kiba igiti cy'ubugingo.
Hana umwana wawe ubwo ukimwiringiye,Ariko ntumuhanire kumwica.
Mbese wabonye umuntu wiyogeza ko ari umunyabwenge?Wapfa kwemera umupfapfa kumurutisha uwo.
Mbese wabonye umuntu uhuta amagambo?Bakwemera umupfapfa kumurutisha uwo.
Ni ko kumenya ubwenge bizamerera ubugingo bwawe,Nububona ni bwo n'ingororano zizaboneka,Kandi ibyiringiro byawe ntibizaba iby'ubusa.
Kuko hariho ingororano koko,Kandi ibyiringiro byawe ntibizakurwaho.
Kuko nta ngororano y'umuntu mubi,Urumuri rw'ukiranirwa ruzazima.
Ufatanya n'abazima bose aba agifite ibyiringiro, kuko imbwa nzima iruta intare ipfuye.
Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk'ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora.
Ahubwo Uwiteka Nyiringabo mube ari we mushimisha kwera kwe, kandi uwo abe ari we mujya mwubaha mukamutinya.

