failure
Ariko arampakanira ati “Ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura.” Nuko nzanezerwa cyane kwirata intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho.
Dufite amakuba impande zose ariko ntidukuka imitima, turashobewe ariko ntitwihebye,
no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n'ishyari n'umujinya n'amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice,
musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw'ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose.
Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n'Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima.
Ibyo simbivugiye yuko nakenaga, kuko uko ndi kose nize kunyurwa n'ibyo mfite.
Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.
Icyo nzi neza rwose ntashidikanya, ni uko Iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose, kugeza ku munsi wa Yesu Kristo,
Mukomeze gusenga muba maso, mushima.
Nuko ndashaka ko abagabo basenga hose barambuye amaboko yera, badafite umujinya kandi batagira impaka.

