friends
“Abo bantu ntibashaka kurwana natwe, nuko bature mu gihugu bagitundemo kuko igihugu ari kigari bakagikwirwamo, turongore abakobwa babo, tubashyingire abacu.
Uwiteka akavugana na Mose barebana nk'uko umuntu avugana n'incuti ye. Mose agasubira mu ngando, ariko umufasha we w'umusore, Yosuwa mwene Nuni ntave muri iryo hema.
Nta muntu n'umwe warinda kuguhagarara imbere iminsi yose yo kubaho kwawe. Nk'uko nabanaga na Mose ni ko nzabana nawe, sinzagusiga kandi sinzaguhāna.
Rusi aramusubiza ati “Winyinginga kugusiga, no gusubirayo ngo ne kugukurikira, kuko aho uzajya ari ho nzajya, kandi aho uzarara ari ho nzarara. Ubwoko bwawe ni bwo buzaba ubwoko bwanjye, Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye,
Nawomi aravuga ati “Dore muka mugabo wanyu asubiye mu bwoko bwabo no ku mana ye, nawe usubireyo ukurikire muka mugabo wanyu.”
Rusi aramusubiza ati “Winyinginga kugusiga, no gusubirayo ngo ne kugukurikira, kuko aho uzajya ari ho nzajya, kandi aho uzarara ari ho nzarara. Ubwoko bwawe ni bwo buzaba ubwoko bwanjye, Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye,
Bukeye Yonatani na Dawidi basezerana isezerano, kuko yari amukunze nk'uko yikunze.
Maze uwo munsi Sawuli ajyana Dawidi iwe, ntiyamukundira gusubira kwa se ukundi.
Nuko Dawidi amaze kuvugana na Sawuli, umutima wa Yonatani uherako uba agati gakubiranye n'uwa Dawidi, kandi Yonatani akamukunda nk'uko yikunda.
Eliya abwira Elisa ati “Ndakwinginze sigara hano, kuko Uwiteka antumye i Beteli.”Elisa aramusubiza ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho n'ubugingo bwawe, sinsigara.” Nuko baramanukana bajya i Beteli.

